Pr RUSINE Yoshua n'umunyarwanda wavukiye I nyarugenge mu murenge wa Musha mukarere ka Gisagara mu majyepfo yu Rwanda ku itariki ya 12/5/1993. Arubatse akaba afite umugore n’abana batatu.
" Nakuriye mu muryango wa ababyeyi babakristo (itorero lya abadventisti) ariko mu myaka 25 yose ntabwo nigeze mpa agaciro iby’iMana. Iyo nabaga ndi aho ndikumwe nibyasatani twarajyanaga ariko nagera naho basenga Imana naho tugafatanya nubwo ntabihaga agaciro. Mu 1988 nagize ubu rwayi bwankomereye buntera gutekereza cyane ko ngiye gupfa bituma numva ntakindi gisubizo mfite uretse gushaka Imana nkuko najyaga byigishwa ariko ntibimfateho. Imana yambaye hafi cyane iramfasha ndetse nsanga yaranakoze gahunda yo kunkiza ntaratangira no kuyisenga. Ibi byaje gutuma jya kwiga iyobokamana muri kaminuza ya mudende ndetse mba umupasitoro mu itorero lya abadiventisti kuva mu 1993 kugeza mu 2011. Kuva mu 2011 kugeza ubu nandika nkorera ISPG “ insititut superieur pedagogique de Gitwe” nka Registrar. Iyo nitegereje nsanga Imana yanjye yarateguye undi mugambi, ngo mbashe kuyivugira nisanzuye ntabihemberwa ahubwo mbikoreye gusa ko mbikunze. Nusura urubuga www.byuka.org urasangaho ibyigisho binyuranye byamfashije najye nkaba nshimira Imana ko imbashishije kubifashisha abandi. Pastor Rusine Yoshuwa. |
Hitamo Yesu by Pr Joshua Rusine |