Abantu batoranyijwe bahawe n’Imana ubuhanga n’ubwenge kugira ngo bubake iyo nyubako izira inenge. Imana ubwayo yahaye Mose igishushanyombonera cy’uko izaba iteye, ahabwa amabwiriza yihariye arebana n’uko izaba ingana, uko izaba iteye, ibyo bazakoresha bayubaka ndetse n’ibikoresho byose kizashyirwamo. Ahera hubatswe n’intoke z’abantu “hasuraga ha handi h’ukuri,” hari “ibishushanyo by’ibyo mu ijuru” (Abaheburayo 9:24, 23). Cyari ikigereranyo gito cyane cy’ubuturo bwo aho Kristo, umutambyi wacu mukuru akorera kubw’abanyabyaha nyuma y’aho yatangiye ubugingo bwe ho igitambo. Imana yerekeye Mose ku musozi ubuturo bwera bwo mu ijuru maze imutegeka gukora ibintu byose akurikije icyitegererezo yeretswe. Ayo mabwiriza yose Mose yayafatanye ubwitonzi maze ayamenyesha abayobozi b’ishyanga ry’Abisiraheli. (AA229)
|